22/04/2025
Igikorwa cyo Gusuzuma no Gutanga Insimburangingo n'Inyunganirangingo ku Bana Bafite Ubumuga
Ku Bitaro bya Ruli hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma no gufasha abana bafite ubumuga kuva ku ukivuka kugeza ku bafite imyaka 21. Ni igikorwa kiri gukorwa n' umushinga Chance For Childhood (CFC), ku bufatanye n' Akarere ka Gakenke, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD).
Iki gikorwa kiramara iminsi ibiri, hibandwa ku kureba ibibazo abana bafite ubumuga bahura nabyo, no kubaha insimburangingo cyangwa inyunganirangingo zibafasha mu buzima bwa buri munsi.
Abana 156 basuzumwe hirya no hino mu bigonderabuzima bikorana n'ibitaro bya Ruli byagaragaye ko bakeneye insimburangingo n'inyunganirangingo zitandukanye kugira ngo babashe kugera ku buzima bwiza no kubasha kwiga badafite inkomyi.
Iki gikorwa ni intambwe ikomeye mu gushyigikira uburenganzira bw’abana bafite ubumuga no kubafasha kubona amahirwe angana n’ay’abandi.