09/02/2023
Ibiranga indwara yâimitsi, ikiyitera, uko ivurwa ndetse nâuko wayirinda
Indwara yâimitsi ni indwara imaze kuba gikwira kandi ifata ingeri zose haba abakuru nâabato.
Iyi ndwara irimo amoko atandukanye gusa ahuza ibimenyetso byinshi. Muri yo twavuga rubagimpande, goutte, guhinamirana, nâizindi.
Ikunda gufata mu ngingo, ndetse ikanibasira imikaya (muscles), nuko gukoresha ingingo zâumubiri nko kugenda, kwandika, gufata ikintu bikaba ingorabahizi. Ituma mu ngingo kandi habyimba nuko hagasa nâaharetsemo amazi.
Ese indwara yâimitsi irangwa nâiki?
Ibimenyetso byayo byâingenzi ni ibikurikira:
-Kuribwa inyama zâumubiri no mu ngingo cyane cyane mu nkokora, mu mavi, umugongo nâibikanu.
-Kurega kwâimitsi, no kugira ibimeze nkâigitagangurirwa (bitewe nâimitsi yahinduye ibara) cyane cyane ku ijosi, imfundiko, ikibero no ku nda..
-Kuribwa umutwe bikabije cyane cyane mu misaya nâibitugu
-Kugorama intoki nâamano bikamera nkâibirwaye paralysis.
Indwara yâimitsi iterwa niki?
Nubwo igitera iyi ndwara kugeza ubu kitaramenyekana neza, ariko hari ibituma ishobora kugufata cyane.
1. Kuba ukunda guhora wicaye cyangwa wunamye
2. Kuba hari ingingo zâumubiri ukoresha cyane kuruta izindi (nkâabakora akazi ko gufura, abandikisha computer cyane, abanyonzi, nâabandi)
- Izabukuru
- Kuba umubiri udafite ubudahangarwa buhagije
-Kuba mumuryango harimo uwigeze kuyirwara
-Kurwara impyiko nâumwijima
-Guhangayika no kwiheba
- Guhora uryamye
- Kudakora siporo.
Ese indwara yâimitsi ivurwa ite?
Iyi ndwara kuyivura bikorwa mu bice 3 bitandukanye.
1.Icya mbere hifashishwa imiti
2.Igice cya 2 hifashishwa siporo nâubugororangingo
3.Igice cya 3 ni ukubaga mu gihe bibaye ngombwa
Ni iyihe miti yifashishwa?
Aha imiti yifashishwa tugarukaho tugaruka ni imfasha mirire (food supplement)
Arizo
â˘chlorophyll plus guarana
â˘yee ginkgo tablet
â˘yee garlic tablet
â˘nutmeg(pomade)
â˘gano chocolate
°yee gano cps
Ubundi buryo bukorwshwa mukuvura imitsi ni
Sports
Cyane cyane koga (natation/swimming)gym tonic, guterera imisozi, nizo sports zagufasha guhangana niyindwara
Ibyo kurya birwanya indwara yâimitsi.
Iyi ndwara dore ibyo warya kugirango uyirinde.
1. Gerageza kurya ifunguro ryâabanyamediterane
Iri funguro riba rikize ku bintu bitatu: amafi, imbuto nâimboga. Ariko bikaba biteguye gakondo nukuvuga bitanyuze mu nganda. Amafi ukayarya byibuze 2 mu cyumweru.
2. Rya umukororombya
Uyu si wawundi wo mu kirere ahubwo ni ukurya no kunywa imbuto zitandukanye mu mabara. Urugero twatanga: avoka, umuneke, karoti, urunyanya, igitunguru, poivron, watermelon, inkeri, gaperi, pomme, epinard
ifunguro ry'umukororombya
urugero rwâifunguro ryâumukororombya
3. Impeke zuzuye
Impeke ni ibigori, ingano, umuceri, uburo, amasaka nâibindi. Iyo bitaranyuzwa mu ruganda, kubirya bigira akamaro kuko ka gahu kaba kataravaho.
4. Amavuta
Aya ni amavuta ya elayo (olive oil), amavuta ava mu ifi, muri soya. Gusa ukirinda kuyakoresha ari menshi.
5. Ibyo kurya bizwiho kurwanya uburibwe no kubyimbirwa
Ku isonga haza inanasi kubera bromelain ibamo, tangawizi hamwe n icyinzari.
Ibyo kurya wakirinda
Hari ibyo kurya byongera ibyago byo kurwara iyi ndwara.
1. Ibyo kurya byose biza mu bikopo (conserves); yaba sardines, sosiso, amasosi nâibikoma byose biza bipfundikiye sibyiza
2. Nubwo amavuta yemewe ariko ayâibihwagari kimwe nâayâibigori simeza ku murwayi wâimitsi kuko arimo omega-6 kandi itera kubyimbirwa mu gihe hakenerwa omega-3. Nanone ingano nâumuceri ntukabirye kenshi kuko bishobora gutera gucibwamo ku murwayi wâimitsi
3. Inyama cyane cyane brochettes sinziza peee! Kimwe nâamafiriti yose
4. Amata nâibiyakomokaho nka yoghurt, ibirunge, ndetse na fromage.
5. Isukari cyane cyane yâumweru hakiyongeraho ibintu byose biva mu nganda biryohera nka ice cream
6. Gabanya inzoga unirinde itabi kuko nâubusanzwe byangiza ubu*ima.
Ibi ubyubahirije byagirira akamaro umubiri wawe nuko ukarwanya indwara yâimitsi.
Kubundi bufasha cyangwa ubujyanama mwatwandikira kuri 0787 268 897