27/03/2026
Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda hamwe n’abafatanyabikorwa bifatanyije n’abaturage, ababyeyi, abarimu n’abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu kanwa.
Insanganyamatsiko igira iti: "Twite ku isuku yo mu kanwa,tubeho neza."
Ibikorwa byaranze uyu munsi, byibanze ku gusobanurira abanyeshuri n’abandi muri rusange kugira isuku yo mu kanwa, by’umwihariko abanyeshuri bafata amafunguro ku ishuri bakajya bibuka no kugira isuku.
Ibi bizabafasha kwirinda indwara zirimo n’izitandura nka diyabete, indwara z’umutima, Kanseri ndetse n’indwara z’ubuhumekero.
Izi ndwara zose zihuje ibizitera nk’itabi, inzoga, ibiribwa byiganjemo isukari nyinshi kandi isuku yo mu kanwa idakozwe neza ituma zizahaza umuntu cyangwa nazo zikazahaza ubuzima bwo mu kanwa.
Uretse kuba abanyeshuri beretswe uburyo bwo kwirinda indwara zifata mu kanwa n’amenyo bagira isuku,
GS Bumbogo yashyikirijwe ibikoresho by’isuku birimo ibigega by’amazi, ibikombe, uburoso n’umuti wifashishwa koza amenyo.