Bushenge Provincial Hospital 1

  • Home
  • Bushenge Provincial Hospital 1

Bushenge Provincial Hospital 1 Hospitals.

Bushenge Provincial Hospital is a Public Hospital located in Western Province (Rwanda), Nyamasheke District, Bushenge Sector! 1953-Now, we continue to save lives of more than 170K population our catchment area and elsewhere in neighboring D. VISITING HOURS/AMASAHA YO GUSURA

WORKING DAYS: IMINSI ISANZWE Y’AKAZI
Morning/ Mugitondo Lunch time/ Saa sita Evening/ Nimugoroba
6:00am – 7:00am 12:00pm – 1:00pm 5:00pm – 8:00pm
WEEKEND DAYS: IMINSI Y’IKIRUHUKO
6:00am – 8:00am 12:00pm – 2:00pm 5:00pm – 8:00pm

Icyumweru gishimishije ku barwayi bari bafite ubusembwa bw'ibibari n'inkovu zabyimbye ku mubiri! Turashimira   yafashije...
29/11/2024

Icyumweru gishimishije ku barwayi bari bafite ubusembwa bw'ibibari n'inkovu zabyimbye ku mubiri! Turashimira yafashije abarwayi kongera kugira akanyamuneza nyuma yo kuvurwa!

Kuri uyu wa 07 Ugushyingo 2024 mu bitaro by'intara bya Bushenge habaye umugango w'ihererekanyabubasha hagati ya Dr. Insh...
07/11/2024

Kuri uyu wa 07 Ugushyingo 2024 mu bitaro by'intara bya Bushenge habaye umugango w'ihererekanyabubasha hagati ya Dr. Inshuti Ineza Etienne na Lt Col (Rtd) Nsengiyumva Phocas. Dr Inshuti ineza Etienne akomereje inshingano ku bitaro by'akarere bya nk'umuyobozi mukuru wabyo. Tumwifurije ishya n'ihirwe mu nshingano nshya. Lt Col (Rtd) Nsengiyumva Phocas yari asanzwe ari umuganga mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

"Twishimiye gutemberezwa mu bitaro no guhabwa amakuru kuri serivisi zinyuranye zabyo. Nkanjye waherekeje umubyeyi aje ku...
25/10/2024

"Twishimiye gutemberezwa mu bitaro no guhabwa amakuru kuri serivisi zinyuranye zabyo. Nkanjye waherekeje umubyeyi aje kubyara sinari kuzamenya ibikorerwa muri serivisi ya Isange, none ndabimenye kubera iyi nama". Byavuzwe n'umwe mu barwaza witabiriye inama ya 48 ya .
Inama ya 48 yateranye kuri uyu wa 25 Ukwakira 2024, ni imwe mu ruhererekane rw'inama zihuza ubuyobozi bw'ibitaro by'intara bya Bushenge, abarwayi n'abarwaza binyuze muri gahunda yabyo yiswe "Humura Murwayi turi hano ku bwawe turi Impeshakurama". Iyi nama ya 48 yibanze ku guhumuriza abarwayi n'abarwaza, uburenganzira n'inshingano zabo, gusangira ibitekerezo no kubatembereza mu bitaro berekwa serivisi zinyuranye zabyo kandi bahabwa amakuru kuri izo serivisi.

Imyaka 11 wita ku barwayi mu bitaro by'Intara bya Bushenge ni umusanzu ukwiye gushimirwa! Ubwitange, umurava n'urukundo ...
25/10/2024

Imyaka 11 wita ku barwayi mu bitaro by'Intara bya Bushenge ni umusanzu ukwiye gushimirwa! Ubwitange, umurava n'urukundo rw'abarwayi biguherekeze aho ukomereje urugendo rw'ubuzima! Kanakuze Clarisse, warakoze!

Kuri uyu wa 25/10/24, mu nama ya mugitondo y'abakozi, haganiriwe ku bitekerezo bitangwa mu nama za  , hareberwa hamwe ub...
25/10/2024

Kuri uyu wa 25/10/24, mu nama ya mugitondo y'abakozi, haganiriwe ku bitekerezo bitangwa mu nama za , hareberwa hamwe uburyo ibyo bibazo byabonerwa ibisubizo mu rwego rwo kurushaho kunoza serivizi zihabwa abagana ibitaro.

Kuri uyu wa 18/10/2024 ubuyobozi bw’ibitaro bwahuye n’abarwayi&abarwaza mu nama ya 47. Abitabiriye inama basobanuriwe ib...
18/10/2024

Kuri uyu wa 18/10/2024 ubuyobozi bw’ibitaro bwahuye n’abarwayi&abarwaza mu nama ya 47. Abitabiriye inama basobanuriwe ibikorwa by'abajyanama b'ubuzima kandi basabwa kurushaho kubyitabira no gushishikariza abandi kubyitabira. Baganirijwe ku buzima bwo mu mutwe cyane cyane muri iki gihe u Rwanda ruri mu kwezi kwahariwe kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe, basobanurirwa ibibazo byugarije ubuzima bwo mu mutwe n'ingamba zikwiye zo guhangana n'ibyo bibazo harimo nko kwihatira kubana n'abandi, kutihererana ibibazo no kugana ivuriro mu gihe bibaye ngombwa.

"Iyo abagana ibitaro bagize uruhare mu igenamigambi ryabyo, bituma barushaho kumva neza ibibakorerwa kandi na serivisi b...
11/10/2024

"Iyo abagana ibitaro bagize uruhare mu igenamigambi ryabyo, bituma barushaho kumva neza ibibakorerwa kandi na serivisi bahabwa ikabanogera." Byagarutsweho mu nama ya ya 46 yateranye kuri uyu wa 11/10/24.

Mu nama ya 45 ihuza ubuyobozi bw'ibitaro, abarwayi n'abarwaza yateranye kuri uyu wa 04 Ukwakira 2024, umuyobozi w'abafor...
04/10/2024

Mu nama ya 45 ihuza ubuyobozi bw'ibitaro, abarwayi n'abarwaza yateranye kuri uyu wa 04 Ukwakira 2024, umuyobozi w'abaforomo n'ababyaza Bwana NDAYISABA Leonard yashimiye abayitabiriye abasaba ko barushaho gufatanya muri serivisi ibitaro bibaha, birinda ibikorwa bimwe na bimwe bidindiza serivisi. Yakiriye kandi ibyifuzo n'ibibazo by'abayitabiriye abizeza ko ibitaro biri gukora ibishoboka ngo ibibazo biterwa n'umubare udahagije w'abakozi bikemuke.

“Ntabwo wabasha guhangana n’indwara y’icyorezo ya Marburg igihe utayifiteho amakuru ahagije.”Mu rwego rwo kurushaho kong...
03/10/2024

“Ntabwo wabasha guhangana n’indwara y’icyorezo ya Marburg igihe utayifiteho amakuru ahagije.”
Mu rwego rwo kurushaho kongera imbaraga, kumenya neza no guhangana n’indwara y’icyorezo ya Marburg, kuri uyu wa 03 Ukwakira 2024 ibitaro by’intara bya Bushenge byahuguye abafite aho bahuriye na serivise z’ubuzima muri zone y’ibitaro ku ndwara y’icyorezo ya Marburg. Abahuguwe ni ibigo nderabuzima, amavuriro y’ibanze (health posts), amafarumasi, amavuriro yigenga n’abajyanama b’ubuzima bo muri zone y’ibitaro. Basobanuriwe byinshi ku ndwara ya Marburg, berebera hamwe ibimenyetso byayo (nko kubabara umutwe bidasanzwe, kugira umuriro mwinshi, gucika intege, kubabara mu mihogo,..) basobanurirwa kandi uko bafasha uwaba agaragaweho na bimwe mu bimenyetso by’iyo ndwara hirya no hino aho batuye n’aho bakorera. Basabwe kurushaho gufasha mu ubukangurambaga bw’isuku cyane cyane gukaraba intoki ukoresheje isabune n’amazi meza!

Mu rwego rwo kurushaho kongera ubumenyi kuri   (Marburg Virus Disease), kongera ubumenyi bw'abakozi mu kwirinda kwandura...
03/10/2024

Mu rwego rwo kurushaho kongera ubumenyi kuri (Marburg Virus Disease), kongera ubumenyi bw'abakozi mu kwirinda kwandura no gukwirakwiza ubwandu (IPC), gukurikirana icyorezo (surveillance), kumenya uburyo bukwiye bwo gufasha umurwayi, kurinda abakora kwa muganga n'abahagana kwandura iyo indwara, abakozi b'ibitaro bahuguwe ku ndwara y'icyorezo iterwa na Virusi ya Marburg. Aya mahugurwa yatanzwe na Rwanda Biomedical Center ku bufatanye na Command Post y'akarere ka Nyamasheke. Dukomeze kwirinda tugabanya ingendo zitari ngombwa cyane cyane ahagaragaye ubwandu bwa MVD, twirinde gukoranaho cyane cyane dusuhuzanya no gukaraba intoki kenshi dukoresheje amazi meza n'isabune. "Twese hamwe dufatanyije tuzatsinda!"

Mu rwego rwo kurushaho kongera ubumenyi kuri   (Marburg Virus Disease), kongera ubumenyi bw'abakozi mu kwirinda kwandura...
02/10/2024

Mu rwego rwo kurushaho kongera ubumenyi kuri (Marburg Virus Disease), kongera ubumenyi bw'abakozi mu kwirinda kwandura no gukwirakwiza ubwandu (IPC), gukurikirana icyorezo (surveillance), kumenya uburyo bukwiye bwo gufasha umurwayi, kurinda abakora kwa muganga n'abahagana kwandura iyo indwara, abakozi b'ibitaro bahuguwe ku ndwara y'icyorezo iterwa na Virusi ya Marburg. Aya mahugurwa yatanzwe na Rwanda Biomedical Center ku bufatanye na Command Post y'akarere ka Nyamasheke. Dukomeze kwirinda tugabanya ingendo zitari ngombwa cyane cyane ahagaragaye ubwandu bwa MVD, twirinde gukoranaho cyane cyane dusuhuzanya no gukaraba intoki kenshi dukoresheje amazi meza n'isabune. "Twese hamwe dufatanyije tuzatsinda!"

Binyuze muri gahunda ya  , kuri uyu wa 30/09/2024 ubuyobozi bw'ibitaro bwatumiye abarwayi n'abarwaza mu nama idasanzwe y...
30/09/2024

Binyuze muri gahunda ya , kuri uyu wa 30/09/2024 ubuyobozi bw'ibitaro bwatumiye abarwayi n'abarwaza mu nama idasanzwe ya 44 yibanze ku ndwara y'icyorezo iterwa na virusi ya Marburg (MVD). "Dukurikize amabwiriza yo kwirinda tuzatsinda!"

Address

Nyamasheke District

15RUSIZI

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Bushenge Provincial Hospital 1 posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Practice

Send a message to Bushenge Provincial Hospital 1:

  • Want your practice to be the top-listed Clinic?

Share

Share on Facebook Share on Twitter Share on LinkedIn
Share on Pinterest Share on Reddit Share via Email
Share on WhatsApp Share on Instagram Share on Telegram