
24/07/2025
Mwiriwe neza!
Kuva 34:29 Mu maso ha Mose harabagirana.
Iri ni ijambo ritwereka ukuntu Mose yajyaga aterera umusozi akamarayo iminsi asenga Imana , yarangiza nyuma y’iminsi runaka akamanuka ubwiza bw’Imana bumugaragaraho kubera yabaga yatindanye nayo .
Nanjye ndabifuriza gutindana n’Imana; kuko iyo utindanye n’Imana usa nayo . Watinda mu bidafite umumaro tuzi twese ugasa nabyo .
Ubundi umukozi w’Imana akenshi iyo umurebye (imirimo/imyitwarire) uramwibwira kubera uko agaragara cg imirimo ye.
Imana rero irashaka umuntu wese ku giti cye , kuko Imana yaguhamagaye ku giti cyawe itahamagaye groupe ubamo cg umuryango wawe,.... mbere na mbere ni wowe ubwawe Imana ikeneye.
Mwakire neza ijambo ry’Imana.
Amen 🙏