29/10/2025
Ndi igisabo cy'igihe
Cyujuje ibyishimo n'ibikomere
Kirimo inkuru zubuzima
Zirinzwe n'amashaza y'ukuri
Ndi igisabo cyuje Ubuntu
ibyiyumviro byose kibihuriza murukundo
Kizi kubika imbabazi
Kikazisuka kubandi mugihe cyamahoro
Ndi igisabo cy'umuco
Cyasomye kumasoko yabakurambere
Cyumva ko gukunda Ari isano
Kandi ko gusangira Ari isengesho
Munda yanjye harimo ubuzima,
Ubwenge ibyishimo na namahoro
Iyonsunswemo agambo y'ineza
Sinchobobora kubibarura ngo mbimare
Ndi igisabo cy'Imana
Gikozwe n'intoki zayo
Kigenewe kwakira imitima
Noguhumuriza abashavujwe nibihe
Ndi wowe, urinjye, turi mwe
Mu rukundo, murugendi, mw'ijambo
Iyo turikumwe wiyumva murinjye
Kuko turi igisabo kimwe!.
Umutima mwiza ni igisabo gicura umugisha Imana iguhe umutima mwiza
, ,