Niyigena

Niyigena Imana niyoyonyine nishingikirijeho.

Ubw'idufiteho umugambi ntituri imfabusa✅✅✅ uyumunsi Imana ikwereke agaciro kawe. Niyigena ✍️
10/04/2026

Ubw'idufiteho umugambi ntituri imfabusa✅✅✅ uyumunsi Imana ikwereke agaciro kawe. Niyigena ✍️

Yewe naome we wagerageje guhunga Ibigeragezo  Aho waruziko ugiye gutora agahenjye ariko wisanga mubigeragezo birenze  nd...
09/04/2026

Yewe naome we wagerageje guhunga Ibigeragezo Aho waruziko ugiye gutora agahenjye ariko wisanga mubigeragezo birenze ndetse bikomeye kurushaho!! muminsi mike kandi yikurikiranya wahombye byinci hatavuyemo n'umuryango gusa nubwo bimeze biryo ubuzima bukaba busana nabi ndetse uziko ntanukikwitayeho ariko humura Imana yagusigarije Rusi uzatangiza inkuru nshya y'ubuzima bwawe akakwinjiza mumugisha wawe. Uyumunsi Imana itangize inkuru nshya kubuzima bwawe mwizina rya Yesu. Rusi1;1-Niyigena ✍️

08/04/2026
Birashoboka cyane ko ukiri kurira amarira yahahise, wabuze uko wigobotora mubuzima bwahise , ubwo abandi  bibuka mu kwa ...
07/04/2026

Birashoboka cyane ko ukiri kurira amarira yahahise, wabuze uko wigobotora mubuzima bwahise , ubwo abandi bibuka mu kwa Kane gusa , wowe uhora uhura nimpamvu zikwibutsa ko nubundi haruwo wakabaye uriwe utazigera ubawe bikagutera kwiheba😭 ndabibona umeze neza neza nkumushoferi utwaye Imodoka Ibiganza biri kuri vora ariko wicaye ureba iyo Imodoka irikuva 😭 suko udashaka guhindukira ngo uhaguruka ngo ukomeze ariko ujya kwatsa Imodoka ubuzima bukakwibutsa ko ntabyujya kureba imbere biruta ibyo ahahise bikarangira uhindutse nk'umwiyahuzi cyane ko usanga abakwibutsa uwuriwe rimwe na rimwe aribabandi mubana cyangwa se bari hafi yawe!!! Ibikomere wuzuye byaguteye gukomeretsa abandi rimwe narimwe banagukundaga cyase nawe wakundaga ataruko ubishaka ahubwo aruko umutima wawe wanze gukomera ndetse ntiwigeze umenya ko nawe kubudakomeye bitera abandi kubabara hahandi nabo bakwita ayandi mazina, umugome, umuhemu, umutindi, nayandi menci Kandi siko wahoze ndetse ubawumva waba mwiza ariko ahahise hakwimye urukundo wisanga utazi uko bakunda abomubana baziko ariko uteye nyamara ntibaziko uhora urwana nintambara yumvwa nawe gusa kuburyo iyo bagutereranye kabone nubwo waba wabigizemo uruhare uhita wumva kubaho ntacyo bimaze😭 cyane ko wakuze wigira inama, urumubyeyi, urumwana, urumuvandimwe, mbega ukowakuze ntiwigeze ubona ukubwira ngo mwana wanjye bigenda gutya wabikoze nkawe , ushaka nkawe , ukunda nkawe, ibyukora byose ntako ubutagize ngo bibe byiza ariko ahuva burigihe habyivangamo🥲 wagerageje gusenga Imana ntiwayibona, urataka cyane wibaza icyo yaguhoye, urarira cyane uyibaza icyatumye ikurema ubona ababayeho neza wowe urimo guhiga inyoni mwishyamba nka dawidi Kandi uvuka kubatambyi, ariko nagirango ngutangarize ko dawidi atagiye mwishyamba ngo abanze ahangane n'idubu,intare,ndetse nabagibeon Kandi atunzwe ninyoni abizi neza ko iwabo hari mayoneze atemerewe nogutungutsaho amazuru ngo Imana imwigishe kurasa goriath atabizi ubwibone bubanze bushire intebe yubwami ntiyari kuyicaraho✅ nubwo utinze mwishyamba humura Imana igutumyeho samweri burya yarakubonye ninayo yakujyanyeyo ariko ayowize arahagije nicyo gihe ngo usimbure Saul nicyo gihe ngo utegurirwe ameza nawe uryoherwe nkabandi Kandi nukuri Imana iragutunguye. Akira mwizina rya Yesu 🙏 niyigena ✍️

Nubwo urikurwana intambara zitagaragara rimwe narimwe ntanintwaro ufite, imbaraga Nazo ntazo, ndetse uri gusenga isenges...
06/04/2026

Nubwo urikurwana intambara zitagaragara rimwe narimwe ntanintwaro ufite, imbaraga Nazo ntazo, ndetse uri gusenga isengesho rikanga kurenga inzu, ikizere cyose warufite kirimo kungira ,umutima wanze gutuza Kandi ntanicyo uribubikoreho, utangiye kwifuza gusubira muri egiputa hahandi wasenze ngo Imana igukure utangiye kumva birutwa nuko warikuguma yo 🙆 kuberako uburibwe urigucamo ntubumenyereye Kandi ubwo wahozemo wari warabwakiriye ndetse nabwo wajyaga usenga ukagirango Imana yarahunze aruko humura ✅iyagukuye irodebari muri ya egiputa mbi ikagukurayo umaze yo imyaka 400 wikumva ko yananirwa ikigeragezo ugezemo cyane ko yagukuye muri egiputa itayobewe ko imbere hari inyanja , imisozi ndetse irabyibuka neza ko abanyegiputa batapfuye. Ako kazitiro ugezemo Nako kugirango ikwereke ko mwajyanye kandi itajya iza mubyoroheje kuko irabizi ko ibyoroshye nawe wabasha kubyikemurira. Niyompamvu ivuga ngo witinya ,ntukuke umutima, hagarara, ceceka, urebe agakiza Uwiteka aribukuzanire . Uwiteka aje kukurwanirira izontambara urimo kurwana arabizi ko utazishobora niyompamvu yiyiziye kurugamba. Kuva 14:13Niyigena ✍️

Nukuri uyumunsi Imana ikubone nk'ukwiriye gutabarwa. ✅✅P***a ikimenyetso cyo gucungurwa, kurindwa ndetse nokubohorwa n'I...
05/04/2026

Nukuri uyumunsi Imana ikubone nk'ukwiriye gutabarwa. ✅✅

P***a ikimenyetso cyo gucungurwa, kurindwa ndetse nokubohorwa n'Imana.

Noneho uyumunsi amaraso ya Yesu akuvugire hahandi amagambo atagera Amateka y'ubuzima bwawe ahinduke, yadosiye yakuregaga buri munsi iteshwe agaciro, Kandi yaminyururu yari ikuboshye icike wakire ubugingo bushya mwizina rya Yesu 🙏 uyumunsi ibyakubuzaga kugera kure bihinduke tapi yogutanbukiraho kuberako Yesu ni muzima.niyigena✍️

***a

Ahari ubuzima bwawe bumaze igihe buzirikiye ahantu hamwe ndetse waranabyakiye ko ariko ukwiye kubaho kubera ubudahangarw...
04/04/2026

Ahari ubuzima bwawe bumaze igihe buzirikiye ahantu hamwe ndetse waranabyakiye ko ariko ukwiye kubaho kubera ubudahangarwa bwikiziriko kikuziritse kongera ko bagushakiye inshimangiro ikomeye hadakuweho namaso yabo ahora agucunga mbese isi umubiri ndetse nasatan baguhinduye ikibuga kiza bakiniraho ukobashaka kuko baragufite ndetse wamaze kwakira neza ko nta naho wabihungira , gusa nkuzaniye inkuru nziza ivuga ngo Yesu yakubonye cyagihe Ibibazo byakurenze, cyagihe ibyaha bikabije, cyagihe abanzi bakugose,cyagihe wariraga uburuguhoza, cyagihe watotezwaga, cyagihe wahombaga, cyagihe warwaraga, cyagihe ubwoba bukurenze, cyagihe ibitekerezo byakurenze, cyagihe ubura uburyo, cyagihe, cyagihe nawe U*i .... Burya yakubonye ndetse arabizi ko kubyigobotora byakunaniye niyompamvu Yesu atanze itegeko ngo bohoka , wandogobe we umaze igihe kirekire uziritse uyumunsi ndashaka kukwinjiza mumuhamagaro wawe. Uyumunsi Imana iguhindurire Amateka mwizina rya Yesu 🙏.mark11:1-8 niyigena ✍️

Birashoboka ko umaze iminsi ku mugezi w'imara Aho amazi arura Kandi uguye umwuma ariko uyumunsi Imana iguhuze na mose wa...
03/04/2026

Birashoboka ko umaze iminsi ku mugezi w'imara Aho amazi arura Kandi uguye umwuma ariko uyumunsi Imana iguhuze na mose wawe, wawundi ufite ububasha bwo guca ishami ryigiti agahumanura isoko yawe yari ihumanye.kuva 15:23;25 Niyigena ✍️

03/04/2026

Kuwa gatanu mutagatifu , amarira yabaye isezerano, ibikomere bivamo agakiza, urukundo rutsinda ububabare , urupfu ruvamo ubugingo ✝️

N'ikibazo k'igihe ariko ndabizi neza igihe nikigera Imana izabisobanura. Niyigena ✍️
01/04/2026

N'ikibazo k'igihe ariko ndabizi neza igihe nikigera Imana izabisobanura. Niyigena ✍️

Uyumunsi nyene imbabazi akwambure ubushwambagara bwatumaga Satan ahora imbere y'Imana akurega . Niyigena ✍️
31/03/2026

Uyumunsi nyene imbabazi akwambure ubushwambagara bwatumaga Satan ahora imbere y'Imana akurega . Niyigena ✍️

Address

London Colney
00000

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Niyigena posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Practice

Send a message to Niyigena:

Share

Share on Facebook Share on Twitter Share on LinkedIn
Share on Pinterest Share on Reddit Share via Email
Share on WhatsApp Share on Instagram Share on Telegram