ONLY MEN Natural Remedies

ONLY MEN Natural Remedies Premature ejaculation, sex empowerment,

Also for women, kurya neza ni inshingano za buri wese. Ubaye urya neza wirinda umubyibuho ukabije, urawugabanya kandi uk...
13/01/2023

Also for women, kurya neza ni inshingano za buri wese. Ubaye urya neza wirinda umubyibuho ukabije, urawugabanya kandi ukabaho igihe kirekire.

21/09/2022
SOBANUKIRWA AKAMARO KAMAJYI MUMUBIRI WAWEAmagi ari mu byo turya bitugezaho intungamubiri zinyuranye kandi nyinshi. Gusa ...
02/04/2022

SOBANUKIRWA AKAMARO KAMAJYI MUMUBIRI WAWE

Amagi ari mu byo turya bitugezaho intungamubiri zinyuranye kandi nyinshi. Gusa anavugwaho byinshi binyuranye, nk’umubare utagomba kurenza mu cyumweru, n’ibindi byinshi tugiye kureba.
Amagi afite vitamini nyinshi n’imyunyungugu inyuranye bikaba bikenerwa kugira tugire indyo yuzuye. Tugiye kurebera hamwe intungamubiri dusanga mu igi n’akamaro ka buri imwe mu mubiri wacu
Amagi akungahaye ku ntungamubiri zitandukanye

Vitamini A: iyi izwiho kurinda uruhu, ubudahangarwa bw’umubiri ikanafasha amaso kureba neza. Ubu abana bayihabwa nk’igitonyanga mu kubarinda ubuhumyi mu hazaza

Vitamini B2: ifasha mu ikorwa ry’ingufu umubiri ukoresha, mu ikorwa z’insoro zitukura, ubuzima bw’amaso n’imikorere y’urwungano rw’imyakura

Vitamini B12: nayo ifasha mu ikorwa ry’ingufu, mu budahangarwa bw’umubiri, insoro zitukura n’imikorere y’ubwonko

Vitamini B5: iyi ifasha mu ikorwa ry’ingufu n’imikorere myiza y’ubwonko

Vitamini D: iyi izwiho gufasha mu gukomera kw’amagufa n’amenyo ikanafasha umubiri kwinjiza kalisiyumu ukeneye

Vitamini E: ifasha mu myororokere, ubuzima bw’imikaya (muscles) n’urwungano rw’imyakura

Vitamini B7: ifasha uruhu, umusatsi, ubudahangarwa bw’umubiri no gutunganya ingufu z’umubiri

Vitamini B4: ifasha mu gutunganya ibinure hakurwamo ibikenerwa n’imikorere myiza y’umwijima

Vitamini B9: ifasha mu ikorwa ry’amaraso, n’imikurire myiza y’umwana uri mu nda

Iode: iyi ifasha imvubura ya thyroid gukora neza ikanafasha mu mikorere y’ubwonko n’ubuzima bw’uruhu

Ubutare: yunganira umubiri mu ikorwa ry’insoro zitukura ikanafasha mu ijyanwa ry’umwuka wa oxygen mu mubiri wose

Lutein na zeaxanthin:bizwiho gufasha mu kureba neza no kurinda indwara z’amaso ziterwa n’ubusaza

Fosifore:irinda amenyo n’amagufa kwangirika ikanafasha mu ikorwa ry’ingufu

Proteyine:ni ingenzi mu kubaka umubiri no kugira imikaya ikomeye, uruhu rwiza n’ibindi bice by’umubiri bikiyubaka, ifasha mu ikorwa ry’abasirikare b’umubiri, n’imisemburo

IMPAMVU 8 TUGOMBA KUNYWA TANGAWIZITangawizi ni ikimera gikoreshwa mu gutuma icyayi kigira impumuro nziza ndetse kikanary...
14/03/2022

IMPAMVU 8 TUGOMBA KUNYWA TANGAWIZI

Tangawizi ni ikimera gikoreshwa mu gutuma icyayi kigira impumuro nziza ndetse kikanaryoha, ariko ikanagira umwihariko wo kuvura indwara nyinshi zitandukanye :

1.Ituma igogorwa ry’umubiri rikora neza :

Tanagawizi izwiho kuringaniza isukari mu maraso. Iyi sukari iyo yabaye nyinshi nyuma yo kurya bituma igifu kidakora neza ngo gisye ibiryo. Kunywa icyayi cya tangawizi nyuma yo kurya bituma igogorwa rigenda neza.

2. Tangawizi ifasha kurinda kanseri :

Tangawizi ifasha umubiri mu kwirinda kanseri zinyuranye, cyane cyane iy’amara n’iya nyababyeyi.

3. Tangawizi isukura imyanda mu mubiri :

Tangawizi itera akenshi kubira ibyuya bikaba ari byiza mu mubiri kuko bifungura utwenge, nuko uburozi bwari mu mubiri bugasohoka. Ibyuya bibamo dermicin, ikaba izwiho guhangana na twa mikorobi twakangiza uruhu. Ku bantu rero babira ibyuya kenshi bibarinda indwara ziterwa na bagiteri na virusi, zifata ku ruhu.

4. Ifasha gutera akabariro :

Tangawizi izwiho kongera ubushyuhe mu mubiri, bigatuma mu gihe cyo gutera akabariro wumva ufite ubushake bwo kubikora, itera kandi amaraso gutembera neza no kongera ubushyuhe.

5. Ifasha abagore batwite kumererwa neza

Tangawizi ifasha abagore ibarinda isesemi no kuruka bya hato na hato ku batwite. Yicanire mu mazi ukamuriremo indimu wongeremo ubuki, uraba unongereye vitamin C. Si ku bagore gusa kuko no kuruka uri ku rugendo, bivurwa no guhekenya agatangawizi mbere yo kujya mu modoka nk’uko ubushakashatsi bw’ababikoze bubigaragaza.

Nubwo irimo isukari ariko ni nkeya ku buryo ahubwo ifasha mu kurwanya diyabete. Kuyinywa mu rugero birwanya kandi indwara zimwe z’umutima. Ku bagore cyangwa abakobwa bagira imihango ibababaza, kunywa icyayi cya tangawizi birabafasha.

6. Tangawizi ituma amagufa akomera :

Tangawizi igira akamaro gafatika ku barwayi bafite ikibazo cyo guhururwa mu magufa (osteoarthritis), gukoresha tangawizi buri gihe bibafasha koroherwa n’uburibwe. Si ibyo gusa kuko kuba harimo gingenols bituma tangawizi iba nziza mu kuvura indwara zo kubyimbirwa. Byaba indwara ya goute, kubyimba mu ngingo, byose tangawizi ni umuti wabyo. Yinywe mu cyayi cyangwa uyicanire mu mazi yo koga, uyoge ari akazuyazi, uvuye muri sawuna.

7. Tangawizi ivura indwara y’impiswi :

Tangawizi yagiye ikoreshwa mu kuvura impiswi no kubabara mu nda nyuma yo kurya. Ushobora kuyihekenya ukamira amazi yayo, cyangwa ugakora icyayi cyayo ukanywa.

8. Tangawizi ivura Ibicurane :

Umuntu ashobora kurwara ibicurane bitewe n’imihindagurukire y’ibihe, tangawizi rero irimo vitamini C bifasha umubiri kongera ubudahangarwa, bityo bikawufasha guhangana n’indwara zitandukanye.

Home of Natural Herbs Only irashishikariza abaturage kujya bakoresha tangawizi nk’ikimera cyiza mu guteza imbere ubuzima bwiza b’abaturage.

Reba ibyiza 7 ku buzima bw’umuntu urya Avoka “Avocados”Abantu benshi ntabwo banya bamenya ibyiza byo kurya Avoka, kuko b...
02/03/2022

Reba ibyiza 7 ku buzima bw’umuntu urya Avoka “Avocados”

Abantu benshi ntabwo banya bamenya ibyiza byo kurya Avoka, kuko biragoye kubona abantu barya avoka mu gihe bagiye kurya, kandi nyamara abahanga mu binjyanye n’ubuzima bavuga ko Avoka igira akamaro kanini ku buzima bw’umuntu.

Avoka ifatwa nk’ikiribwa cy’ubuzima ku isi kuko ngo ikungahaye ku ntungamubiri zo mu biribwa zigera kuri 25 nka Vitamin A,B,C,E na K,copper,iron,phosphorus,magnesium na Potassium.

Avoka kandi ngo igizwe na Fiber,Protein ndetse ikaba inakungahaye kuri Phytochemicals nka Beta-sitosterol,glutathione na Lutein irinda umubiri indwara z’ibyuririzi ndetse n’uburwayi muri rusange.

Bityo nifashishije google nk’uko mwabidusabye , nabazaniye ibyiza 7 byo kurya avoka:

1.Ubuzima bw’umutima

Avoka ikungahaye kuri Vitamin B6 na Folic acid ifasha guhindura ibipimo bya Homocysteine,kuko iyo Homocysteine igiye ku bipimo byo hejuru biba byongerera ingaruka mbi ku mutima zo kwandura inwara z’ibyuririzi mu buryo bworoshye.Kandi avoka na none ikungahaye kuri Vitamin E,glutathione na monounsaturated Fat ifasha gukora neza k’umutima.

2.Kugabanya umuvuduko w’amaraso

Avoka ikungahaye kuri Beta-Sitosterol ifite inshingano zo kugabanya umuvuduko w’amaraso,nkuko ubushashatsi bubyerekana ngo umuntu urya avoka byibura iminsi 7 aba afite 17% byo kugabanuka k’umuvuduko w’amaraso atembera.

3.Kuringaniza isukali yo mu maraso

The monounsarated fats yo muri avoka ifasha umuntu gushyira ku gipimo nyacyo isukari yo mu maraso,kuko isukali nyinshi yo mu maraso ntabwo ari nziza ku buzima bw’ikiremwa muntu.

4.Irinda indwara ya Cancer

Oleic Acid yo muri Avoka ni acide iba muri Avoka ifasha umuntu kurwanya kwandura indwara ya Cancer

5.Irwanya umwuka mubi uturuka mu kanwa

Avoka ni kimwe mu bintu karemano byoza mu kanwa ndetse n’impumeko itari nziza,iyo umuntu arya avoka ntabwo ahumeka umwuka unuka.

6.Uruhu rwiza

Amavuta y’avoka akoreshwa mu mavuta atanduka

Ibyiza binyuranye byo kurya imineke harimo no kongera staminaImineke iri mu mbuto zishobora kuba ziribwa kenshi ndetse n...
20/02/2022

Ibyiza binyuranye byo kurya imineke harimo no kongera stamina

Imineke iri mu mbuto zishobora kuba ziribwa kenshi ndetse na benshi nubwo muri iyi minsi isigaye ikosha ku isoko.
Iboneka mu moko menshi gusa intungamubiri zirimo ni zimwe nubwo buri bwoko bugenda bugira umwihariko wabwo ariko muri rusange akamaro k’imineke ni kamwe.

1. Kuringaniza umuvuduko w’amaraso

Ikintu cya mbere imineke ikungahayeho ni potasiyumu iyi ikaba yagereranywa n’umwanzi wa sodiyumu. Iyo potasiyumu yiyongereye bisaba ko sodiyumu igabanyuka bityo bigatuma abafite ikibazo cy’umuvuduko ukabije uru rubabera urubuto rw’ingenzi.
2. Asima

Ku bana bakiri bato kubagaburira imineke kenshi bibarinda inkorora n’ibindi bimenyetso bya asima. Ku bakuru naho kurya imineke bibafasha kudafunga.
3. Kuvura impatwe

Mu mineke habonekamo fibres zikaba zizwiho gufasha mu igogora bityo bigatuma ubasha kwituma neza. Uretse impatwe kandi inafasha no mu bindi bibazo byo mu nda.
4. Kurinda kanseri y’amara

Za fibre zirimo zituma amara akora neza ndetse bigatuma nta mwanda utindamo ibi bikaba bigira ingaruka nziza yo kurinda kanseri ishobora gufata amara.
5. Akanyamuneza

Mu mineke habonekamo tryptophan na dopamine ibi bikagira akamaro mu kurinda umunabi ahubwo bikagutera akanyamuneza no kwibuka. Ndetse magnesium ibamo itera imitsi kuruhuka naho vitamin B6 ikagufasha gusinzira neza. Ya tryptophan ibyara serotonin, izwiho kongera akanyamuneza
6. Kongera amaraso

Mu mineke habonekamo ubutare bukaba buzwiho kurwanya no kuvura Indwara yo kubura amaraso. Hanarimo kandi umuringa nawo ukaba ingenzi mu ikorwa ry’insoro zitukura zikaba ari zimwe mu bigize amaraso.
7. Gutakaza ibiro

Imineke ibamo fibre bityo igafasha mu igogorwa. Inabamo kandi ghrelin ituma utumva inzara, bityo ku bifuza gutakaza ibiro imineke nayo bayishyira ku rutonde gusa bakibuka ko batemerewe kuyifata ku ifunguro rya nijoro. Ibyiza ni mu gitondo cyangwa ku manywa kandi ntibarenze umuneke umwe.
8. Gukomeza amagufa

Kurya imineke bituma umubiri ubasha kwinjiza kalisiyumu kandi izwiho kuba ingenzi mu ikorwa n’ikomera ry’amagufa. By’umwihariko ku bageze mu zabukuru imineke ni ingenzi kuri bo.
9. Kubyimbura

Mu mineke haboneka intungamubiri zishinzwe kubyimbura. Wab warumwe n’agasimba, waba wabyimbye kubera ubwivumbure bw’umubiri, goute se aha hose imineke irafasha.
10. Kongera stamina

Stamina cyangwa ingufu ni ingenzi cyane cyane ku bagabo n’abagore batera akabariro. kurya umuneke byibuze isaha mbere yo gukora imibonano bikongerera imbaraga mu gikorwa naho kuyirya nyuma yaho bikagusubizamo izatakaye mu gikorwa.
11. Kureba

Imineke kimwe n’izindi mbuto zose ibonekamo ibirwanya uburozi mu mubiri na za carotenoids zizwiho gufasha amaso. Kutareba iyo bwije, igihu ku maso kizanwa n’izabukuru byose byarindwa no kwirira imineke.
12. Kongera ibiro

Nibyo koko kurya imineke bifasha kongera ibiro gusa bigusaba kuyifata ari myinshi (byibuze 6 ku munsi minini) kandi uko uyifashe ukarenzaho amata cyangwa ugakora milkshake y’amata n’imineke. Ibi bikongerera byibuze 600calories ku munsi ziyongera ku zindi wakuye mu bindi wariye.

05/11/2020

The most essential quality for leadership is not perfection but credibility. People must be able to trust you

04/11/2020

As a leader, your goal should be to help people not to make them happy

Address

KG477st
Kacyiru
0000

Telephone

+250788394653

Website

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when ONLY MEN Natural Remedies posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Practice

Send a message to ONLY MEN Natural Remedies:

Share

Share on Facebook Share on Twitter Share on LinkedIn
Share on Pinterest Share on Reddit Share via Email
Share on WhatsApp Share on Instagram Share on Telegram