15/01/2025
Umuvuduko w’amaraso ukabije ni uburwayi bukomeye,bukomeje guhitana abantu benshi muri iki gihe, akenshi umuntu ashobora kubana na wo nta kimenyetso cy’uburwayi agaragaza nyamara ingingo ze nyinshi zikaba zakwangirika.Ibyo bituma abantu bafite umuvuduko w’amaraso mwinshi bakunze kujya kwa Muganga bazanywe n’ibimenyetso by’ingaruka zawo, kandi barashoboraga kubyirinda iyo baza kwipimisha kare bakamenya uko bitwararika.
Ese umuvuduko w’amaraso ni iki?
Umuvuduko w’amaraso ni ingufu amaraso agendana mu miyoboro yayo aribyo bituma abasha kugera mu bice bitandukanye by’umubiri. Ubusanzwe igipimo cyemewe ni 120/80 cg 12/8 aribyo byerekana ingufu ziba ziri mu mutima igihe wohereza amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri, nizirimo umaze kuyohereza (aribyo bizwi nka systole/diastole).
Iyo rero icyo gipimo cyarenze 140/90 cg 14/9 biba bivuze ko umuntu afite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso uri hejuru.Gusa nanone bemeza ko umuntu afite umuvuduko w’amaraso ukabije nyuma yo gupimwa inshuro nyinshi basanga uhora hejuru. Zimwe mu ngingo zibasirwa n’iyi ndwara ya hypertension ni amaso, umutima, ubwonko n’impyiko.
Ubwoko bw’umuvuduko w’amaraso ukabije
Habaho ubwoko 2; ubwoko bw’ibanze n’ubwoko bwisumbuye.
Ubwa mbere cg ubw’ibanze nibwo bwoko bugaragara cyane bw’umuvuduko w’amaraso ukabije, ubu bwoko bugenda bugaragara uko umuntu agenda akura mu myaka.
Ubwoko bwa 2 cg se ubwisumbuyeho bwo buterwa n’ubundi burwayi cg se ikoreshwa ry’indi miti imwe n’imwe. Ubu bwo buravurwa iyo bakuyeho ikibutera.
Hari ibindi bintu (nk’imyitozo ngorora mubiri, kugira ubwoba, cg se ubyutse) bishobora gutuma umuvuduko w’amaraso uzamuka ariko bitavuze ko ufite umuvuduko w’amaraso ukabije.
Abantu benshi bafite umuvuduko w’amaraso ukabije (cg se barwaye hypertension) nta bimenyetso bakunda kugaragaza kenshi ndetse niyo ibipimo byabo biri hejuru cyane. Ntugomba gutinya cg gushidikanya kwipimisha mbere ngo nuko utarabona ibimenyetso
Ese umuvuduko w’amaraso ukabije uterwa n’iki?
Hari impamvu nyinshi zishobora gutera umuvuduko ukabije, ariko cyane cyane imyitwarire yawe : uko ubaho, ibyo urya n’ibyo unywa biza ku mwanya wa mbere mu gutera iyi ndwara.
Ibimenyesto byatuma ukeka ko ufite umuvuduko w’amaraso ukabije .
1. Kumva umutima utera cyane ukanabyumvira mu gutwi kumwe cyangwa yombi, cyane cyane uryamye cyangwa uri ahantu hacecetse.
2. Kuribwa umutwe biherekejwe no guhorana umunaniro, akenshi ubu bubabare bukunze kubaho mu gihe umuntu akangutse. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bu*ima (OMS) ritangaza ko umuntu mukuru umwe muri batatu aterwa umutwe n’umuvuduko ukabije w’amaraso.
3. Kutabona neza: Umuntu yumva ikizungera cyangwa isereri bigendana no kumva atabona neza cyangwa akabona ibikezikezi.
4. Kubira ibyuya: Gututubikana bidafite indi mpamvu bishobora kuba impuruza y’uko umuvuduko w’amaraso wazamutse.
5. Kuva imyuna (Kuva amaraso mu mazuru)
Dore zimwe mu mpamvu zishobora gutera umuvuduko w’amaraso ukabije :
* Kuba ufite ibiro byinshi cg ubyibushye bikabije.
* Ushobora kuyikomora ku babyeyi, cg indwara ikagenda iza uko ugenda ugana mu zabukuru (akenshi hejuru y’imyaka 45)
* Kunywa itabi : bimwe mu bigize itabi bizwiho kwangiza imijyana (udutsi duto cyane tuvana amaraso mu mutima tuyajyana mu bice bitandukanye by’umubiri) cyane. Itabi rituma imijyana iba mito cyane, bigatuma umuvuduko wiyongera.
* Kunywa inzoga nyinshi.
* Kurya umunyu mwinshi.
* Kurya cyane ibiryo birimo amavuta menshi.
* Kudakora imyitozo ngorora mubiri.
* Guhora uhangayitse cyane bishobora gutuma amaraso yawe ahora ku muvuduko ukabije buri gihe.
* Gukoresha ibiyobyabwenge bimwe na bimwe. Co***ne cg amphetamines zongera ku buryo bukomeye umuvuduko w’amaraso.
* Kuba urwaye indwara nka ; diyabete, impyiko, ndetse no kubura ibitotsi.
* Ikoreshwa ry’imiti imwe n’imwe nk’ imiti iringaniza urubyaro, imiti y’ibicurane, imiti ifungura imyanya y’ubuhumekero, imiti ikiza ububare …
Ese ni izihe ngaruka z’umuvuduko w’amaraso ukabije ?
Umuvuduko ukabije w’amaraso ushobora kuwugendana nta kimenyetso na kimwe ubona. Ibi bikaba bituma yica uyifite itunguranye, ari byo bita tueur silencieux, mu rurimi rw’igifaransa kuko uyu muvuduko ushobora kwangiza nk’imitsi ijyana amaraso mu mutima, mu bwonko, ndetse no mu mpyiko, ariko nta kimenyetso cyari cyagaragara.
Umuvuduko ukabije w’amaraso ushobora gutera indwara z’umutima. Iyo umuvuduko ukabije w’amaraso wangije imitsi y’amaraso yo mu bwonko, umuntu ashobora kuvira mu bwonko (hemorrhagie cerebral) ndetse akaba yahita agwa muri koma, kimwe n’uko ashobora guhita apfa, ari byo bita accident vasculaire cerebral (AVC) mu rurimi rw’igifaransa.
Dore ibintu bitandukanye wakora ukagabanya umuvuduko ukabije w’amaraso.
1. Gukora imyitozo ngororamubiri
Gukora Siporo ni ikintu cyiza cyane ,kuko bituma umutima utera neza kandi ukagira imbaraga,ukabasha kohereza amaraso mu mitsi agenda neza, nanone bituma muri rusange ibice by’umubiri byose bikora neza kandi bikagira imbaraga.
Gukora Imyitozo ngororamubiri byibuze iminota 150 mu cyumweru ukora siporo yoroheje cyangwa ugakora siporo ivunanye mu gihe cy’iminota 75 mu cyumweru bituma umubiri ubasha kugabanya umuvuduko w’amaraso ku kigero cyiza.
Tugirwa inama niba tutabona umwanya wo gukora siporo ,yo kugenda n’amaguru mu gihe cy’iminota mirongo itatu ku munsi nabyo kuko bifasha umubiri kugabanya umuvuduko w’amaraso ukabije.
2. Kugabanya ingano ya Sodium Turya
Umunyu ngugu wa Sodium ufitanye isano ya hafi n’iyongera ry’umuvuduko w’amaraso ,uyu munyungugu ukaba uboneka muri uyu munyu w’igikoni turya ,nanone wawusanga mu biribwa bitandukanye byabashije gutunganywa ngo bibashe kubikwa igihe kirekire bitangiritse.
Tugirwa inama yo kugabanya umunyu turya ,ukaba muke bishoboka kandi tukirinda kurya umunyu mubisi nkuwo bita ku minjira kwa kundi uwongera mu biryo mu gihe wumva harimo muke cyangwa kwa kundi tuwushyira ku igi ari mu bisi.
3. Kugabanya Kunywa inzoga
Inzoga ituma umuvuduko w;amaraso wiyongera cyane kandi ikongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima na stroke ,bikaba ari byiza ku*ireka burundu niba ubishoboye
Ariko niba utabishoboye tubwirwa inama yo kunywa ikirahuri kimwe ku munsi ku mugore naho ku mugabo ni ibirahuri bibiri ku munsi niba ubirengeje umenye ko warengereye.
4. Kurya ibiryo bibinekamo Potassium ku bwinshi
Umunyungugu wa Potassium ubasha kugabanya urugero rw’umunyu ngugu wa Sodiumu mu mubiri,kandi tukaba twabonyeko umunyungugu wa sodium utuma umuvuduko w’amaraso wiyongera.
Hari ibiribwa bitandukanye wasangamo umunyungugu wa Potasium harimo nka
Imboga rwatsi
Inyanya ,ibijumba n’ibirayi
Imbuto harimo watermelon ,imineke n;amacunga
Ibikomoka ku mata harimo amata na yawurute
Ibishyimbo n’ubunyobwa
5. Kugabanya kunywa ikawa
Ikawa iba yuzuyemo Caffeine ,kandi caffeine ikaba ituma umuvuduko w’amaraso uzamuka ku kigero cyo hejuru ,ubushakashatsi butandukanye bwagiye bugaragaza ko nyuma yo kunywa ikawa umuvuduko w’amaraso uhita uzamuka cyane
Bikaba ari byiza kureka kunywa ibintu byose bibonekamo caffeine niba ugira uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso ukabije,
6. Iga guhangana na Stress
Kugira imihangayiko bituma umutima utera cyane ,imitsi itwara amaraso ikikanya ,hanyuma umuvuduko w’amaraso ukazamuka ku kigero gikabije.
Ibi kandi bishobora gutuma wadukana ingeso zo kunywa inzoga z’umurengera no kurya ibyo bibi ,akaba ariyo mpamvu washaka uburyo bwose warwanya stress muri wowe
*Gerageza wumve umu*iki ukunda
*Gira gahunda mu kazi
*Wakora Meditation na Yoga
*Ushobora no gushaka umuntu wagukorera ka massage
Niba ibyo byose byanze shaka umuganga wize gufasha abafite ibibazo by’imitekerereze.
7. Kurya Shokora yirabura
Shokora yirabura ikungaye ku byitwa flavonoids ibi bikaba bituma imitsi itwara amaraso ikweduka ,amaraso akabasha gutambuka nta mbogamizi na mba ,bikaba ari byiza kurya kenshi ububwoko bwa Shokora kuko bufasha kugabanya umuvuduko w’amaraso.
8. Kwirinda umubyibuho ugabanya ibiro by’umurengera
Umubyibuho uzana n’ibyago birimo kurwara indwara z’umutima ndetse n’umuvuduko w’amaraso ,ubushakashatsi bwagaragajeko kugabanya ibiro by;umurengera byibuze 5% bigabanya umuvuduko w’amaraso ku kigero gishimishije
Iyo ubashije kurwanya umubyibuho ,ibinure mu mubiri biragabanyuka ,imitsi itwara amaraso ikabasha gukweduka neza ,amaraso agatembera neza n’umutima ugatera wisanzuye.
9. Kureka itabi
Itabi ni ribi cyane ,ryangiza imitsi itwara amaraso ,rikongera ibyago byo kurwara indwara z;umutima nanone kandi rituma imitsim itwara amaraso ikomera gukweduka kwayo bikaba ingorabahizi,
Si ibyo gusa itabi ryongera ibyago byo kurwara kanseri y’ibihaha, rigaca intege abasirikare b’umubiri ukibasirwa n’uburwayi butandukanye
Bikaba ari byiza kurireka burundu ,ukaba wikingiye ibyo byose.
10. Kugabanya kurya no kunywa ibyongerewe amasukari
Ibiryo cyangwa ibinyobwa byongerewe amasukari bishobora kuba intandaro yatuma umuvuduko w;amaraso wiyongera ,ariko ubushakashatsi buracyakorwa ngo hagaragazwe isano ya nyayo iri hagati yo kwiyongera ku muduko w’amaraso namasukari.
11. Kurya inkeri
Inkeri n’ibizikomokaho bikungahaye ku ntungamubiri ya Polyphenol ikaba ituma umutima ukora neza iakgabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima, uburwayi bwa Diyabeteu, ndetse ikanagabanya uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso.
12. Itoze gukora Meditation
Meditation ni nziza cyane ituma umubiri uruhuka ubwonko bugakora neza n’ibindi bice by;umubiri muri rusange,gukora meditation bitegeka agace ko mu bwonko gashinzwe imitsi itwara amaraso gukora neza bityo bikaba byagabanya umuvuduko w’amaraso.
Ese waba u*i imiti yakuvura iyi ndwara ?
Ubundi iyi ndwara ushobora kuyirinda cyane cyane wirinda ibiyitera twavuze haruguru.Gusa birashoboka ko waba waramaze kurwara iyi ndwara, gukira bikaba byaranze.Ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka :FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi).
Iyo miti rero ikaba iringaniza umuvuduko w’amaraso ndetse ikarinda n’umutima kuba wakora nabi.Muri iyo miti twavugamo nka: Dyna Tonic, Ginali capsule, Green tea capsule , yeegano capsule, Sprulina tablet, . Nta ngaruka igira kuko ikoze mu bimera
Mwaduhamagara kuri https://wa.me.+250787995389(WHATSAPP)