07/02/2025
Umuvuduko wāamaraso ukabije ni uburwayi bukomeye,bukomeje guhitana abantu benshi muri iki gihe, akenshi umuntu ashobora kubana na wo nta kimenyetso cyāuburwayi agaragaza nyamara ingingo ze nyinshi zikaba zakwangirika.Ibyo bituma abantu bafite umuvuduko wāamaraso mwinshi bakunze kujya kwa Muganga bazanywe nāibimenyetso byāingaruka zawo, kandi barashoboraga kubyirinda iyo baza kwipimisha kare bakamenya uko bitwararika.
Ese umuvuduko wāamaraso ni iki?
Umuvuduko wāamaraso ni ingufu amaraso agendana mu miyoboro yayo aribyo bituma abasha kugera mu bice bitandukanye byāumubiri. Ubusanzwe igipimo cyemewe ni 120/80 cg 12/8 aribyo byerekana ingufu ziba ziri mu mutima igihe wohereza amaraso mu bice bitandukanye byāumubiri, nizirimo umaze kuyohereza (aribyo bizwi nka systole/diastole).
Iyo rero icyo gipimo cyarenze 140/90 cg 14/9 biba bivuze ko umuntu afite uburwayi bwāumuvuduko wāamaraso uri hejuru.Gusa nanone bemeza ko umuntu afite umuvuduko wāamaraso ukabije nyuma yo gupimwa inshuro nyinshi basanga uhora hejuru. Zimwe mu ngingo zibasirwa nāiyi ndwara ya hypertension ni amaso, umutima, ubwonko nāimpyiko.
Ubwoko bwāumuvuduko wāamaraso ukabije
Habaho ubwoko 2; ubwoko bwāibanze nāubwoko bwisumbuye.
Ubwa mbere cg ubwāibanze nibwo bwoko bugaragara cyane bwāumuvuduko wāamaraso ukabije, ubu bwoko bugenda bugaragara uko umuntu agenda akura mu myaka.
Ubwoko bwa 2 cg se ubwisumbuyeho bwo buterwa nāubundi burwayi cg se ikoreshwa ryāindi miti imwe nāimwe. Ubu bwo buravurwa iyo bakuyeho ikibutera.
Hari ibindi bintu (nkāimyitozo ngorora mubiri, kugira ubwoba, cg se ubyutse) bishobora gutuma umuvuduko wāamaraso uzamuka ariko bitavuze ko ufite umuvuduko wāamaraso ukabije.
Abantu benshi bafite umuvuduko wāamaraso ukabije (cg se barwaye hypertension) nta bimenyetso bakunda kugaragaza kenshi ndetse niyo ibipimo byabo biri hejuru cyane. Ntugomba gutinya cg gushidikanya kwipimisha mbere ngo nuko utarabona ibimenyetso
Ese umuvuduko wāamaraso ukabije uterwa nāiki?
Hari impamvu nyinshi zishobora gutera umuvuduko ukabije, ariko cyane cyane imyitwarire yawe : uko ubaho, ibyo urya nāibyo unywa biza ku mwanya wa mbere mu gutera iyi ndwara.
Ibimenyesto byatuma ukeka ko ufite umuvuduko wāamaraso ukabije .
1. Kumva umutima utera cyane ukanabyumvira mu gutwi kumwe cyangwa yombi, cyane cyane uryamye cyangwa uri ahantu hacecetse.
2. Kuribwa umutwe biherekejwe no guhorana umunaniro, akenshi ubu bubabare bukunze kubaho mu gihe umuntu akangutse. Ishami ryāumuryango wāabibumbye ryita ku bu*ima (OMS) ritangaza ko umuntu mukuru umwe muri batatu aterwa umutwe nāumuvuduko ukabije wāamaraso.
3. Kutabona neza: Umuntu yumva ikizungera cyangwa isereri bigendana no kumva atabona neza cyangwa akabona ibikezikezi.
4. Kubira ibyuya: Gututubikana bidafite indi mpamvu bishobora kuba impuruza yāuko umuvuduko wāamaraso wazamutse.
5. Kuva imyuna (Kuva amaraso mu mazuru)
Dore zimwe mu mpamvu zishobora gutera umuvuduko wāamaraso ukabije :
* Kuba ufite ibiro byinshi cg ubyibushye bikabije.
* Ushobora kuyikomora ku babyeyi, cg indwara ikagenda iza uko ugenda ugana mu zabukuru (akenshi hejuru yāimyaka 45)
* Kunywa itabi : bimwe mu bigize itabi bizwiho kwangiza imijyana (udutsi duto cyane tuvana amaraso mu mutima tuyajyana mu bice bitandukanye byāumubiri) cyane. Itabi rituma imijyana iba mito cyane, bigatuma umuvuduko wiyongera.
* Kunywa inzoga nyinshi.
* Kurya umunyu mwinshi.
* Kurya cyane ibiryo birimo amavuta menshi.
* Kudakora imyitozo ngorora mubiri.
* Guhora uhangayitse cyane bishobora gutuma amaraso yawe ahora ku muvuduko ukabije buri gihe.
* Gukoresha ibiyobyabwenge bimwe na bimwe. Co***ne cg amphetamines zongera ku buryo bukomeye umuvuduko wāamaraso.
* Kuba urwaye indwara nka ; diyabete, impyiko, ndetse no kubura ibitotsi.
* Ikoreshwa ryāimiti imwe nāimwe nkā imiti iringaniza urubyaro, imiti yāibicurane, imiti ifungura imyanya yāubuhumekero, imiti ikiza ububare ā¦
Ese ni izihe ngaruka zāumuvuduko wāamaraso ukabije ?
Umuvuduko ukabije wāamaraso ushobora kuwugendana nta kimenyetso na kimwe ubona. Ibi bikaba bituma yica uyifite itunguranye, ari byo bita tueur silencieux, mu rurimi rwāigifaransa kuko uyu muvuduko ushobora kwangiza nkāimitsi ijyana amaraso mu mutima, mu bwonko, ndetse no mu mpyiko, ariko nta kimenyetso cyari cyagaragara.
Umuvuduko ukabije wāamaraso ushobora gutera indwara zāumutima. Iyo umuvuduko ukabije wāamaraso wangije imitsi yāamaraso yo mu bwonko, umuntu ashobora kuvira mu bwonko (hemorrhagie cerebral) ndetse akaba yahita agwa muri koma, kimwe nāuko ashobora guhita apfa, ari byo bita accident vasculaire cerebral (AVC) mu rurimi rwāigifaransa.
Dore ibintu bitandukanye wakora ukagabanya umuvuduko ukabije wāamaraso.
1. Gukora imyitozo ngororamubiri
Gukora Siporo ni ikintu cyiza cyane ,kuko bituma umutima utera neza kandi ukagira imbaraga,ukabasha kohereza amaraso mu mitsi agenda neza, nanone bituma muri rusange ibice byāumubiri byose bikora neza kandi bikagira imbaraga.
Gukora Imyitozo ngororamubiri byibuze iminota 150 mu cyumweru ukora siporo yoroheje cyangwa ugakora siporo ivunanye mu gihe cyāiminota 75 mu cyumweru bituma umubiri ubasha kugabanya umuvuduko wāamaraso ku kigero cyiza.
Tugirwa inama niba tutabona umwanya wo gukora siporo ,yo kugenda nāamaguru mu gihe cyāiminota mirongo itatu ku munsi nabyo kuko bifasha umubiri kugabanya umuvuduko wāamaraso ukabije.
2. Kugabanya ingano ya Sodium Turya
Umunyu ngugu wa Sodium ufitanye isano ya hafi nāiyongera ryāumuvuduko wāamaraso ,uyu munyungugu ukaba uboneka muri uyu munyu wāigikoni turya ,nanone wawusanga mu biribwa bitandukanye byabashije gutunganywa ngo bibashe kubikwa igihe kirekire bitangiritse.
Tugirwa inama yo kugabanya umunyu turya ,ukaba muke bishoboka kandi tukirinda kurya umunyu mubisi nkuwo bita ku minjira kwa kundi uwongera mu biryo mu gihe wumva harimo muke cyangwa kwa kundi tuwushyira ku igi ari mu bisi.
3. Kugabanya Kunywa inzoga
Inzoga ituma umuvuduko w;amaraso wiyongera cyane kandi ikongera ibyago byo kurwara indwara zāumutima na stroke ,bikaba ari byiza ku*ireka burundu niba ubishoboye
Ariko niba utabishoboye tubwirwa inama yo kunywa ikirahuri kimwe ku munsi ku mugore naho ku mugabo ni ibirahuri bibiri ku munsi niba ubirengeje umenye ko warengereye.
4. Kurya ibiryo bibinekamo Potassium ku bwinshi
Umunyungugu wa Potassium ubasha kugabanya urugero rwāumunyu ngugu wa Sodiumu mu mubiri,kandi tukaba twabonyeko umunyungugu wa sodium utuma umuvuduko wāamaraso wiyongera.
Hari ibiribwa bitandukanye wasangamo umunyungugu wa Potasium harimo nka
Imboga rwatsi
Inyanya ,ibijumba nāibirayi
Imbuto harimo watermelon ,imineke n;amacunga
Ibikomoka ku mata harimo amata na yawurute
Ibishyimbo nāubunyobwa
5. Kugabanya kunywa ikawa
Ikawa iba yuzuyemo Caffeine ,kandi caffeine ikaba ituma umuvuduko wāamaraso uzamuka ku kigero cyo hejuru ,ubushakashatsi butandukanye bwagiye bugaragaza ko nyuma yo kunywa ikawa umuvuduko wāamaraso uhita uzamuka cyane
Bikaba ari byiza kureka kunywa ibintu byose bibonekamo caffeine niba ugira uburwayi bwāumuvuduko wāamaraso ukabije,
6. Iga guhangana na Stress
Kugira imihangayiko bituma umutima utera cyane ,imitsi itwara amaraso ikikanya ,hanyuma umuvuduko wāamaraso ukazamuka ku kigero gikabije.
Ibi kandi bishobora gutuma wadukana ingeso zo kunywa inzoga zāumurengera no kurya ibyo bibi ,akaba ariyo mpamvu washaka uburyo bwose warwanya stress muri wowe
*Gerageza wumve umu*iki ukunda
*Gira gahunda mu kazi
*Wakora Meditation na Yoga
*Ushobora no gushaka umuntu wagukorera ka massage
Niba ibyo byose byanze shaka umuganga wize gufasha abafite ibibazo byāimitekerereze.
7. Kurya Shokora yirabura
Shokora yirabura ikungaye ku byitwa flavonoids ibi bikaba bituma imitsi itwara amaraso ikweduka ,amaraso akabasha gutambuka nta mbogamizi na mba ,bikaba ari byiza kurya kenshi ububwoko bwa Shokora kuko bufasha kugabanya umuvuduko wāamaraso.
8. Kwirinda umubyibuho ugabanya ibiro byāumurengera
Umubyibuho uzana nāibyago birimo kurwara indwara zāumutima ndetse nāumuvuduko wāamaraso ,ubushakashatsi bwagaragajeko kugabanya ibiro by;umurengera byibuze 5% bigabanya umuvuduko wāamaraso ku kigero gishimishije
Iyo ubashije kurwanya umubyibuho ,ibinure mu mubiri biragabanyuka ,imitsi itwara amaraso ikabasha gukweduka neza ,amaraso agatembera neza nāumutima ugatera wisanzuye.
9. Kureka itabi
Itabi ni ribi cyane ,ryangiza imitsi itwara amaraso ,rikongera ibyago byo kurwara indwara z;umutima nanone kandi rituma imitsim itwara amaraso ikomera gukweduka kwayo bikaba ingorabahizi,
Si ibyo gusa itabi ryongera ibyago byo kurwara kanseri yāibihaha, rigaca intege abasirikare bāumubiri ukibasirwa nāuburwayi butandukanye
Bikaba ari byiza kurireka burundu ,ukaba wikingiye ibyo byose.
10. Kugabanya kurya no kunywa ibyongerewe amasukari
Ibiryo cyangwa ibinyobwa byongerewe amasukari bishobora kuba intandaro yatuma umuvuduko w;amaraso wiyongera ,ariko ubushakashatsi buracyakorwa ngo hagaragazwe isano ya nyayo iri hagati yo kwiyongera ku muduko wāamaraso namasukari.
11. Kurya inkeri
Inkeri nāibizikomokaho bikungahaye ku ntungamubiri ya Polyphenol ikaba ituma umutima ukora neza iakgabanya ibyago byo kurwara indwara zāumutima, uburwayi bwa Diyabeteu, ndetse ikanagabanya uburwayi bwāumuvuduko wāamaraso.
12. Itoze gukora Meditation
Meditation ni nziza cyane ituma umubiri uruhuka ubwonko bugakora neza nāibindi bice by;umubiri muri rusange,gukora meditation bitegeka agace ko mu bwonko gashinzwe imitsi itwara amaraso gukora neza bityo bikaba byagabanya umuvuduko wāamaraso.
Ese waba u*i imiti yakuvura iyi ndwara ?
Ubundi iyi ndwara ushobora kuyirinda cyane cyane wirinda ibiyitera twavuze haruguru.Gusa birashoboka ko waba waramaze kurwara iyi ndwara, gukira bikaba byaranze.Ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka :FDA:Food and Drug Administration,nāibindi).
Iyo miti rero ikaba iringaniza umuvuduko wāamaraso ndetse ikarinda nāumutima kuba wakora nabi.Muri iyo miti twavugamo nka: Dyna Tonic, Ginali capsule, Green tea capsule , yeegano capsule, Sprulina tablet, . Nta ngaruka igira kuko ikoze mu bimera
Mwaduhamagara kuri https://wa.me.+250787995389(WHATSAPP)