13/04/2025
,
Bana bacu, bana b’u
1. Izi social media ntizikabashuke ngo zibakururire mu gukora ibyaha.
🛑 Kubahuka icyumweru cyo Jenoside yakorewe Abatutsi ukumva cyaragutindiye, ukumva ukumbuye gukora ibyawe byo kwishimisha, ni ibyaha bitihanganirwa. Nimusigeho.
2. ni igikorwa dukora twubahiriza amategeko n’amabwiriza y’Ubuyobozi bwacu.
—Ntidukwiye gucikamo ibice tubazanya ngo kuki uyu ntacyo yanditse, kuki ataririmbye, kuki atanditse igitabo? Oya rwose.
—Kwibuka ni igikorwa gikora ku marangamutima yacu ku buryo butandukanye.
i. Muri twe harimo abantu bafite ibikomere bitarakira, harimo abafite ubumenyi buke ku mateka, dufite kandi abafite imiryango yakoze Jenoside bacyiyumvamo ipfunwe nabo batariyakira, twifitemo n’indyarya bazi ukuri kw’ibyabaye ariko bicecekera cg bakigisha uburozi abana babo,…
ii. Hari abo tubona bashabutse mu minsi yindi, bagera mu gihe cyo Kwibuka bagakonja, ntitubacire urubanza ahubwo tuzabategurire gahunda y’umwihariko yo kubatega amatwi.
✍🏿 Cyakora mbijeje kuzabatumira (abahanzi, abakinnyi, abanyamakuru, influencers, aba-star,…) mu gihango cy’urungano, abazabishobora (abazabohoka) bazaganirize urungano ibikomere bafite dufatanye komorana no kuvurana.
3. Ubwinshi bw’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane mu Rubyiruko ntibuzatubuza :
—Kubahana (amategeko azubahirizwa)
—Kubarwanya
—Kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside aho iri hose
🛑 Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe izuba riva,
Urugero: Niba abagabo (aba-papa) barayikoze, abagore babo barabimenyaga, abana babo barashungereye cg bari ku mashuri, hari benshi batahanwe cg batagize icyo bavuga, …kuba ingengabitekerezo ikiri nyinshi, hari benshi bataravugisha ukuri kandi tubana umunsi ku munsi.
rero,
—Urugamba ruracyahari, abeza ntimucike intege, dukeneye kuba benshi tukarusha imbaraga ababi baturimo, abakoresha social media tugahangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
END
Message from: Minister of Youth and Arts, Rwanda Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah