02/05/2026
Ibyumweru bibiri. Ibitaro icumi — icyenda byo mu cyaro, kimwe cyo mu mujyi. Impinduka nyazo zirimo kuba.
Mu byumweru bibiri bishize, itsinda riyobora RSOG ryasuye ibitaro 10 aho abarimu bacu bakorera mu rwego rwo kongerera ubushobozi ubuvuzi bwa buri munsi. Izo ngendo ntizari izo kugenzura gusa — ahubwo zari amahirwe yo gutega amatwi, kwiga, no kuguma hafi y’ukuri kw’imikorere y’ubuvuzi ku rwego rw’ibanze.
Binyuze muri gahunda ya 4x4 Reform, imyigire y’abiga ububyaza (OBGYN) ikomeje kwaguka igera no hanze y’imijyi, kimwe na pediatrics, kubaga (surgery), ndetse na anesthesia — bikomeza kongera ireme rya serivisi n’inyigisho z’ubuvuzi aho bikenewe cyane.
Abiga bari kwiga mu gihe nyacyo.
Abarimu (faculty) bari mu bitaro, batanga ubujyanama bwa hafi kandi bakongerera ubushobozi amakipe y’ubuvuzi.
Ibitaro birushaho gukomera, gutunganywa neza, no kugira imbaraga zo guhangana n’ibibazo .
Bimwe mu bikorwa biragaragara harimo: ubuvuzi burushaho kuba bwiza, amakipe akomeza kongera imbaraga mu bumenyi n' inzobere, ndetse n’impfu z’ababyeyi ziragenda zigabanuka.
Hashize imyaka ibiri — impinduka zifatika ziragenda zigaragara aho zari zikenewe cyane.