25/07/2023
Ese abarwayi baza kwivuriza mu bitaro i Ndera iyo bafite ubundi burwayi butari ubwo mu mutwe bigenda bite? Urugero nka Virusi itera SIDA, Malaria,..
Ibitaro bya Ndera ntabwo byita gusa ku burwayi bwo mu mutwe, kuko umurwayi wo mu mutwe nawe ashobora gufatwa n’izindi ndwara nk’uko n’abandi bazirwara.
· Ingero:
- Diyabete
- Umuvuduko ukabije w’amaraso
- Ubwandu bw’agakoko gatera SIDA
- Malariya
- Imvune n’ibikomere, n’izindi
· Iyo umurwayi azanywe kubera uburwayi bwo mu mutwe cyangwa imyakura, ntasuzumwa by’igice ngo harebwe gusa ubuzima bwo mu mutwe. Asuzumwa wese kuva ku mutwe kugera ku birenge, agafatwa ibipimo byose (vital signs & laboratory), ndetse akavurwa hakurikijwe indwara yagaragaye.
· Ibitaro bifite inzobere mu kuvura indwara zo mu mutwe (psychiatrists), iz’imyakura (neurologists), ndetse n’ab’izindi ndwara z’umubiri (specialist in internal medicine).
· Ibitaro bifite serivisi yihariye yita ku burwayi buterwa n’agakoko gatera SIDA:
Muri iyi serivisi abarwayi bakorerwa ibi bikurikira:
- Kubakangurira kwipimisha ku bushake,
- Kubategura kwipimisha,
- Gupima ubwandu,
- Kwita ku bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA babaha imiti, kubasura mu rugo, gupima abasirikare b’umubiri n’ingano y’agakoko gatera SIDA
· Ibitaro bifite kandi serivisi yihariye yita ku bibazo by’ubwonko n’imyakura; muri iyo serivisi havurirwa indwara zikurikira:
- Indwara z’ubwonko:
§ Igicuri
§ Kwangirika k’udutsi tw’ubwonko
§ Ibibyimba ku bwonko
§ Gukomereka k’ubwonko
§ Isusumira
§ Mugiga n'izindi zigira umuriro mwinshi zifata ubwonko
- Indwara z’imyakura:
§ Paralysie,
§ Umugongo
§ Umutwe uhoraho n'izindi..
§ Hari na serivisi y'ubugorozi bw’ingingo (physiotherapy).
· Ibitaro bifite ishami ryihariye ryita ku ngaruka z’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ibisindisha n’ihungabana (Icyizere Psychotherapeutic Center) riri Niboye ku Kicukiro.
Muri iryo shami hatangwamo serivisi zikurikira:
- Gutanga
amakuru arambuye ku biyobyabwenge, ku ngaruka zabyo ku mubiri, mu mibanire n’abandi, no mu iterambere,
- Gupima ingano y’ibiyobyabwenge mu mubiri hakoreshejwe ibizamini byabugenewe bya laboratwari
- Gufasha abagizwe imbata n’ibiyobyabwenge
- Iyo umuntu amaze koroherwa neza tumufasha kudasubira gukoresha ibiyobyabwenge, dukoresha amatsinda y’abahoze bakoresha ibiyobyabwenge (alcoholic anonymous) no kubaganiriza ku buryo bwimbitse (psychotherapy)
- Gukoresha imiti yabugenewe iyo bibaye ngombwa
- Gufasha abafite ibibazo by’ihungabana
· Ibitaro by’indwara zo mu mutwe bikorana n’ibindi bitaro bikuru (urugero: CHUK, KFH, RMH) mu guhererekanya abarwayi igihe bikenewe.