16/04/2025
Affaire z'abadada: Nubwo atari bose, ubushakashatsi bugaragaza ko abasore bagabanya ibyiyumviro ku bakunzi babo mu gihe abo bakundana bageze mu gihe cy'imihango.
Ibi bitera abo bakundana kumva bigunze banahawe akato.
❌ Kutiyumva neza no kugira agahinda k'umukobwa byiyongera mu gihe cy'imihango, bijya bituma abasore bumva bajya kure abo bakundana kubera izo mpinduka nto ziba zabayeho.
❌Za kirazira mu mico imwe n'imwe nazo zituma abasore baha akato abo bakundana muri ibi bihe ariko "SIBYO".
Icyo gukora:
✅Kuganira bihagije kandi mwumvikana ni ingenzi muri ibi bihe.
✅Kwiga: Ni ingenzi kwiga ubu*ima bw'imyororokere kuri bombi cyane cyane ku kwezi k'umugore nabyo ni ingenzi mu kubaka urukundo ruhamye no mu gihe cy'imihango.
✅Gufashanya: Gufasha umukunzi wawe ari mu gihe cy'imihango ni byiza cyane, binamurinda kumva yahawe akato biba bishobora no kumugiraho ingaruka mu mitekerereze.
Tunga ijye igufasha gukurikirana ukwezi kwawe. Umusore/umugabo nawe ariko yayifashisha mu gihe agufasha aniga ukwezi k'umugore.