Dr. Ev. Habiyaremye Augustin

Dr. Ev. Habiyaremye Augustin Evangelization, Gospels & Medical/Healthcare

Muraho!E.SC.L.M NYANZA ALUMNI inejejwe no kumenyesha abize ndetse n'abakoze muri Ecole des Sciences St Louis de Montfort...
02/05/2026

Muraho!

E.SC.L.M NYANZA ALUMNI inejejwe no kumenyesha abize ndetse n'abakoze muri Ecole des Sciences St Louis de Montfort Nyanza (E.Sc.N) kuva 1965 gushyika Ubu 2026, ko dufite Garuka Ushime izabera I Nyanza mu kigo. Muhawe Karibu.

Ibindi bisobanuro, wabaza kuri:
Tel: 0788969345.

My blessings!Thank you Our lord for everything 🙏
30/04/2026

My blessings!

Thank you Our lord for everything 🙏

Mwaramutse neza Benedata! 1 Abatesalonike 5:17:musenge ubudasiba✍️ Gusenga ni imwe muntwaro z'Imana, zishoboza uwizera g...
06/01/2026

Mwaramutse neza Benedata!

1 Abatesalonike 5:17:
musenge ubudasiba

✍️ Gusenga ni imwe muntwaro z'Imana, zishoboza uwizera gutsinda uburiganya bwa satani (Abefeso 6:11)

âś… Ijambo ry'Imana (Yohana 4:23) hatubwirako abasenga by'ukuri bakwiriye gusenga Imana mu mwuka no mukuri.
âś… musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw'ibyo mugume rwose kuba maso (Abefeso6:18)
âś…musenge kumanywa
âś…musenge n'ijoro
âś…Musenge muri mu mirimo
âś…musenge muri mu nzira
âś…musengere hose Imana irabumva
âś… musenge ubudasiba.

Muhabwe umugisha 🙏

... 2026 Karibu!Happy New Year 🎉 👏 Mana tugushimiye ko turemewe Andi mashimwe. Horana Natwe kdi ukomeze wikorere imirimo...
01/01/2026

... 2026 Karibu!
Happy New Year 🎉 👏

Mana tugushimiye ko turemewe Andi mashimwe. Horana Natwe kdi ukomeze wikorere imirimo Mukiza wacu 👏 🙏

Nawe Mukundwa wanjye, umwaka mushya muhire Wa 2026, uwutangirane imigisha myinshi, amahoro, ibyishimo n’ubuzima bwiza.

Ndashimira Imana ku bwo kukugira mu buzima bwanjye; uri impano ikomeye, umufasha w’ukuri n’umubyeyi w’urukundo.

Nkwifurije ko Imana izagushyigikira mu byo ukora byose, igasohoza inzozi zawe, ikaguha umunezero uhoraho.

Umwaka mushya muhire, ukundwe n’Imana kandi uhazwe n’urukundo rwanjye iteka ❤️

Happy New Year of 2026 🎉👏

Happy Sunday my Lana Paula ❤️
21/09/2025

Happy Sunday my Lana Paula ❤️

Mwiriwe neza!Kuva 34:29  Mu maso ha Mose harabagirana.Iri ni ijambo ritwereka ukuntu Mose yajyaga aterera umusozi akamar...
24/07/2025

Mwiriwe neza!
Kuva 34:29 Mu maso ha Mose harabagirana.

Iri ni ijambo ritwereka ukuntu Mose yajyaga aterera umusozi akamarayo iminsi asenga Imana , yarangiza nyuma y’iminsi runaka akamanuka ubwiza bw’Imana bumugaragaraho kubera yabaga yatindanye nayo .

Nanjye ndabifuriza gutindana n’Imana; kuko iyo utindanye n’Imana usa nayo . Watinda mu bidafite umumaro tuzi twese ugasa nabyo .

Ubundi umukozi w’Imana akenshi iyo umurebye (imirimo/imyitwarire) uramwibwira kubera uko agaragara cg imirimo ye.

Imana rero irashaka umuntu wese ku giti cye , kuko Imana yaguhamagaye ku giti cyawe itahamagaye groupe ubamo cg umuryango wawe,.... mbere na mbere ni wowe ubwawe Imana ikeneye.

Mwakire neza ijambo ry’Imana.

Amen 🙏

Shalom!Nejejwe no kubasangiza Ijambo ry'Imana:Thème: kunyura mw'Ishuri ry'Imana (kugeragezwa) ariko ugaharanira kumva no...
20/07/2025

Shalom!
Nejejwe no kubasangiza Ijambo ry'Imana:

Thème: kunyura mw'Ishuri ry'Imana (kugeragezwa) ariko ugaharanira kumva no kumvira ijwi ry'Imana.

Indirimbo: Quantique, 133 mu Gushimisha Imana: Ndagukurikira Yesu, Nemeye Umusaraba....

Dusome:
1 Abakorinto:10:13
"Nta kigeragezo kibasha kubageraho Kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta Ibyo mushobora, ahubwo hamwe n'ikibagerageza izabacira akanzu, kugirango mubone uko mubasha kucyihanganira".

* Imana igerageza umuntu wese kurwego agezeho kdi ikamugerageza ibimukwiye cg ibimukwiriye. Kuko ibasha no kumushoboza kunesha.
* Ikigeragezo ibona ko utanesha si icyawe, icyawe nicyo ikwihera kdi uyumviye ukayiba bugufi ntakizayibuza kugutabara ngo uneshe (uremerwe amashimwe).
* Erega Imana irumva kdi iratabara.
* Ubuhamya buriho bubihamya n'ibihamya birahari.
* Dutunge umwuka wera iteka.
* Kugeragezwa si bibi, ikibi nukutamenya ko uri mw'ishuli ry'Imana, ngo biguhe kumenya uko witwara mukurindira intsinzi ugezwaho nyuma yo kwizera, gukiranuka no kwihangana.
* Iyo utabaye maso uratsindwa kdi ukava munzira y'Imana. Imana idutabare.
* Twizere Imana, dukiranukire Imana, Dusenge ubudasiba, twihangane cyane,... bizadufasha gusoza uru rujyendo amahoro.

Umwuka wera arushirizeho kudusobanirira kdi Umugisha w'Imana utubeho twese. Amen 🙏

27/02/2025

Shimwa Mana 🙌 🙏
Indirimbo ya 383 mu GUSHIMISHA:

1. Icyamp’ ukanyikorerera Amaganya yanjye yose Yesu, Ngaturiz’ Uwiteka, Nkamenya yukw'ibyanjye byose Ubitegekesh’ ubugwaneza N’ ubgenge burutaho.

2. Kenshi ntiny’ ibiri bubeho, Ngahagarik’ umutima, Mwami, Ngize kwizera guke Icyampa nkarorera rwose Kwishingikiriza ku by’ iyi si, Nkakwizera wenyine.

3. Nabuzwa n’ iki kuyisaba, Nkajya nyisunga, nkayikoreza Ayo maganya yose, Ngahumurizwa no kumenyaYuko Dat’ ugaburir’ inyoni Azanyumvira nanjye ?

4. Ntitwizer’ uko bikwiriye; Umutim’ uhagaz’ ujugunya Rwos’ amahoro yawo Arikw'inyoni n’ uburabyo Binyigisha k’ umuns’ ukwiriwe N’ ibyawo byago gusa.

5. Umpe kumeny’ ibyo nigishwa N’ uburabyo n’ inyoni, Mukiza, Nkwishingikirizeho! Ngez’ ah’ ushaka, Mushorera, Nuko menye, nkiri mu makuba, Amahor’ adashira 🙏

Haleluya Hallelujah 🙌

  Yakobo1:27:Idini ritunganye kdi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusura impfubyi n’abapfakazi mu mib...
27/06/2024



Yakobo1:27:

Idini ritunganye kdi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusura impfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi.

Unforgettable moment ❤️ by showing happiness the children especially orphans. May God protect & bless them 🙏🏾

2024 🇧🇮

Best Memory ❤️ Weekend well enjoyed with my ETPB Students (2nd / 2023-2024); Good progress dear friends and may Lord hel...
30/03/2024

Best Memory ❤️

Weekend well enjoyed with my ETPB Students (2nd / 2023-2024); Good progress dear friends and may Lord help all of U to reach your goals 🙏🏾

Address

Kigali
Nyarugenge

Telephone

+25771753670

Website

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Dr. Ev. Habiyaremye Augustin posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Practice

Send a message to Dr. Ev. Habiyaremye Augustin:

Share