09/12/2023
ASTHMA/Asima!
Mwiriwe neza nshuti zubuzima! Uyu munsi tugiye kuganira yitwa ASIMA (asthma)
Asima ni indwara yo kwangirika, gufungana, no kwegerana kw'inzira zinyuramo umwuka ujya cg uva mu bihaha ndetse hakazaho ibintu bimeze nk'ibimyira bigatuma umwuka ubura inzira bityo guhumeka bikagorana
Kubantu batarwaye asima inzira zumwuka ziba zirekuye zidafunganye kuburyo haboneka umwanya uhagije umwuka unyuramo. Kumuntu uyirwaye we za nzira zirafungana maze umwuka ukabura aho guca umuntu agahumeka bigoranye.
Iyo inzira zumwuka zifunganye, numwuka winjira (oxygen) iragabanuka maze umwuka usohoka ( CO2) ukaba mwinshi mumara*o. Ibi bishobora gutera ibibazo bikomeye byavamo no kujya mubitaro byihutirwa.
Asima ushobora kuyigira ukabana nayo ntakibazo gikomeye iguteye, ishobora gukomera kuburyo ikubuza kujya ku kazi cg kwiga (niba uri umunyeshuri), ishobora no gukomera kuburyo uyirwaye yabura ubuzima.
Ibimenyetso bya asima harimo inkorora iri chronic iza cyane cyane nijoro cg ukora siporo, guhumeka bigoranye, gusemeka, guhangayika, gutera cyane kw'umutima, kuribwa mugituza, kurwara mumuhogo, kubyuka wumva utamaze ibitotsi.....
Asima Iterwa nudukoko tuba mwivumbi, amatungo yo murugo, udufu tuva kundabo, umwotsi witabi, ubwandu bwikirere, uruhumbu, umwuka ukonje, virus, ibinyabutabire. Ibindi bitera asima harimo indwara nka sinusite nibicurane, uruhererekane rwo mu muryango.....
Asima igabanyirizwa ibimenyetso hifashishijwe pompes zongera umwuka mumyanya yubuhumekero,iyo bikabije bagushyira kubyuma bitanga umwuka kuburyo buhoraho.
Ushobora kandi kugabanya ubukana bwayo ukoresheje ibimera nka tungirusumu, tangawizi, tumeric, ubuki na Omega3 dusanga mumafi yo mu nyanja ngari.
Inkuru nziza n'uko hari inyunganira mirire zikozwe mu bimera by'umwimerere zivura neza iyi ndwara igakira neza. Ukeneye ibindi bisobanuro inbox tugufashe cg uduhamagare kuri 0789764382.